Ubwa kabiri : Gushaka amaboko (abashyigikira Musinga) Kanjogera, Kabare na Rukinankiko ntacyo batakoze kugira ngo umugambi wabo wo kwica Rutalindwa utabapfubana, cyane cyane ubwo byari bimaze kugaragarako ibwami hari amacakubiri. Dore rero abo babanje kwiyegereza :
Bene Rwabugili batagize amahirwe yo guhabwa Kalinga : Kubumvisha ko ntabyo bagomba kwivangamo, ko niba badashyigikiye Musinga, byibuze batagira aho babogamira.
Abo ni : Nshozamihigo umutware mu Marangara, Sharangabo umutware mu Buganza, Cyitatire umutware mu Bwanamukari ngo kandi agakundwa na Musinga na Baryinyonza murumuna wa Rutalindwa, wibeshye akemera amabeshyo y'Abega, agatatira umuvandimwe we yibwira ko we nta cyo azaba.
Muhigirwa we yemeye kubogamira kuri Musinga abigize rwihishwa.
Mu Biru : kubera ko Abiru bari bubashywe na rubanda, byari ngombwa kwiyegereza bamwe. Ibyo byatumye Abega biyegereza umutware w'Abiru bose, ari we Rukangirashyamba rwa Kanyamuhungu.
Ni we wari ufite umwanya wa kabiri mu cyubahiro nyuma y' "abami" (ni ukuvuga umwami n'umugabekazi).
Rukangirashyamba yari Umutsobe w'umugarura.
Abatsobe hafi ya bose babogamiye muri urwo ruhande.
Rukangirashyamba yahise agabana Mirenge yo mu Gisaka.
Mu batware : Rutishereka (Umunyiginya w'umwenegitore).
Icyo gihe yari akomeye ibwami kandi yari incuti ya Kabare.
Bari indatana z'inyabubiri (Muhigirwa yari yaragiriye inama Mibambwe IV Rutalindwa yo kwica Kabare na Rutishereka, ariko aranga).
Abandi batware ni Rwangampuhwe na Rubasha, bakaba Abakono.
Babaye nk'abagambanyi.
Ariko rero hari n'Abiru bari mu ruhande rwa Mibambwe IV Rutalindwa, nka Rutikanga rwa Nkuriyingoma (Umusindi w'umutege), umuhanga mu ntekerezo z'ubwiru.
Ubwa gatatu : gushoza urugamba
Abega n'abanyamugambi babo bashoboraga gufata inzira yo kuroga cyangwa guhotora Rutarindwa bamutaye mu gico, bahisemo inzira y'imirwano.
Ibwami bari bacumbitse i Rukaza ku musozi witwa Rucunshu (Komini Nyambuye : nko mu birometero bitanu uvuye mu majyepfo ya Kabgayi), mu gihe bagitegereje ko urugo rw'i Rwamiko (hepfo ya Shyogwe) rwuzura.
Impamvu ingana ururo : bamwe bavuga ko kurwana byaturutse ku bana barwanaga, abandi ngo ni ku nzuki zasandajwe.
Ibyo aribyo byose, impande zombi zari ziteguye kurwana, zisanganywe intwaro.
Urugamba rwamaze kurema, abarwanira Mibambwe IV Rutalindwa, baba basatiriye inzu y'umugabekazi ari kumwe na Musinga, ari nako bayikikiza, bayimereye nabi ku buryo Kanjogera yashatse kwiyahura hamwe n'umuhungu we, maze Kabare arababuza.
Ubwo umugambi w'Abega wari ubapfanye iyo atahagoboka Rwamanywa rwa Milimo (akaba Umwega w'umuhenda) ari kumwe na n'ingabo ze zitwa Abatanyagwa (Abahutu) baturutse mu Budaha.
Ingabo zo kwa Kabare na Musinga zibasamira hejuru, kandi bo bari baje bavunnye umwami.
Ingabo zo kwa Rutalindwa zari zinaniwe, ziganzwa n'izo mu ruhande rwo kwa Musinga zari zivanzemo abafite amavamuhira.
Ingoro ya Rutalindwa irakikizwa, abo kwa Musinga barayisatira, umwami abona ko byamurangiriyeho, yinjira mu nzu, abari abe barayitwika.
Mibambwe IV Rutalindwa arahagwa hamwe n'umugore we Kanyonga, n'abahungu be batatu, n'abayoboke bamwe.
Kabare byose abikorana ibakwe ridasanzwe, aterura Musinga amushyira hejuru, abwira imbaga ihagaze mu mirambo ati "Rubanda, dore umwami w'ukuri Rwabugiri yaraze ingoma, ni Yuhi Musinga, naho Rutalindwa yari yarigize icyigomeke cyihaye ingoma".
Bamubwiye ko ingoma z'ingabe zahiye, Kabare arasubiza ati "haguma umwami, ingoma irabazwa".
Ngibyo muri make ibya Rucunshu : haguye abantu benshi, ari umwami, ari ibikomangoma, ari na rubanda. Nuko Abega barategeka barica barakiza.